Abapadiri ba Cyangugu bigisha PARMEHUTU mu ijambo ry’Imana

Standard

Na: Tom Ndahiro

Nanditse inyandiko yihariye ku mutwe wa FDLR, ingengabitekerezo ya jenoside n’ inkomoko yayo. Byandikwa, intego yari ukugaragaza ko ingengabitekerezo iyo ariyo yose itavukanwa ahubwo yigishwa.

Nta mwana muto cyane ugira idini kuko ntawuyivukana. N’umwana babatiza akiri uruhinja ngo ajye mu muryango w’abemera Kristu, ntahera ko aba  umukirisitu keretse akuze agatangira gukurikiza ibyo yigishijwe.

Nta muntu uvukana ingengabitekerezo y’ubukapitaliste cyangwa ikindi. Nta n’uvukana ingengabitekerezo ya jenoside. Irigwa, ikigishwa igakwizwa.

FDLR yari rumwe mu ngero z’ahabarizwa iyo ngengabitekerezo kirimbuzi, ariko siho honyine iba kuko hari n’ahandi yigaragaza. Hamwe muri aho iyo ngengabitekerezo yigaragaza ni mu ishyaka ISHEMA Party no ku rubuga Leprophete rw’abapadiri babiri bo muri diyosezi ye Cyangugu Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus.

Umwe muri bo, Nahimana Thomas, ubu ni umuyobozi mukuru mu ishyaka rya politiki ryiyise ISHEMA. Websites za Leprophete n’ISHEMA Party bihitisha inyandiko zimwe, kuko n’abaziyobora ari bamwe, kandi bahuzwa n’ingengabitekerezo igaragarira mu nyandiko zabo.

Muri izo nyandiko mvuga harimo iz’uwitwa cyangwa uwiyita Edmond Munyangaju. Usesenguye imyandikire ye ni umupadiri. Hari abavuga ko ari umwe muri abo babiri batangije urwo rubuga abandi bakavuga ko hari undi mugenzi wabo ubandikira agakoresha ako kazina k’umwuga.

Urwango ‘Munyangaju’ yigisha akoresheje izo mbuga, ruherekezwa n’amagambo yo muri BIBILIYA.  Gukoresha ibyanditswe muri Bibiliya cyangwa uburyo (style) y’icyo gitabo gikoreshwa n’abakirisitu, ni inzira yo kworoshya icengezamatwara n’ibitekerezo mu bakirisitu b’injiji. Si ubwa mbere ubwo buryo bukoreshwa kuko na FDLR na ALIR barabikoresheje cyane babyigiye no ku bandi bababanjirije nkuko tuzabyerekana.

Hari inyandiko zasohotse kuri izo mbuga navuze zivuga ko hari imirongo ibiri ya politiki idatsimbuka. Izo nyandiko ni izi: a) “Umurongo wa LUNARI n’uwa PARMEHUTU[1]: N’ubu ruracyageretse” b) “LUNARI na PARMEHUTU bubatse imirongo ibiri politiki y’u Rwanda yagendeyeho kugeza ubu” c) “MU RWANDA HABAYEHO IMIRONGO IBIRI GUSA YA POLITIKI: Uwa LUNARI n’uwa MDR-Parmehutu!”

Muri iyo mirongo ibiri, Munyangaju (Leprophete) bakaba bamamaza uwo bakunda, ariwo PARMEHUTU. Urwo rukundo bafitiye “umurongo” wa PARMEHUTU rubatera no kwifuza kutawamamaza bonyine, noneho bagasaba abantu kwitanga ngo bakore nk’ibyabo. Ubwo butumwa bwo gushishikariza abandi babutanga bakoresheje ijambo rya Bibiliya. “Amosi yahagaze yemye ati: mfite amasambu yanjye n’amatungo ahagije. Gusa Uhoraho yarambwiye ati bisige ujye guhanura. Ariko nari nitunze” (Amos 7, 14-15)

Abo muri Leprophete n’ISHEMA bemeza ko icyo amashyaka ya opposition ahuriyeho ari ubushake bwo gutsinsura/gukuraho ubutegetsi bwa FPR, ukabusimbuza Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi…” Aha bagahuza na FDU-Inkingi ikomoka kuri PARMEHUTU.

 Muri Leprophete bashimangira ko ntakizahinduka kuri politiki ya PARMEHUTU, ngo kuko n’ijambo ry’Imana ariko ribivuga: “Ibyahozeho ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo dore kiriya ni gishyashya! Burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise” (Umubwiriza 1, 9-10)

Aba Leprophete barahamya ko “Ibya PARMEHUTU” n’umurongo wayo ntaho byagiye. Kandi ko ngo “FPR ihora yikanga umurongo wa politiki wa Parmehutu ikawuhoza mu ngororero (target).” Basobanura ko “Ingororero cyari igiti bashingagaho intobo bitoza kumasha. Gufora umuheto rero babyitaga kugorora. Aha ni ho haturuka ijambo ingororero.”

Aha ngaha umuntu yavuga ko iyaba FPR ndetse n’amahanga bafatanyaga bagahoza iyi ngengabitekerezo mu ngororero nkuko Leprophete babivuga. Byaba ari byiza kurushaho babikoranye umurava kuko ibitekerezo bimunga umuryango biba bikwiye kuganzwa.

Leprophete iti: “Ubanza FPR yarumvaga PARMEHUTU yarapfuye buhambe. Ubu ariko itangiye kumva ko itanogonotse. Usibye no guteza ubwega ngo PARMEHUTU yazukiye mu Ishema, FPR izi ko umurongo wa politiki udapfa.” Igitekerezo cy’ingenzi muri ibi ni uko iryo shyaka Ishema rigendera kuli politiki ya PARMEHUTU kandi bikaba bibateye ishema. Abakurikirana iby’amashyaka y’u Rwanda nizeye ko ibi babyumvise.

Leprophete isubira mu kinyoma kivuga ko MDR-PARMEHUTU itavanguraga amoko. Ibi bikazasobanurwa bihagije twerekana ko iryo shyaka ryazanye Apartheid mu Rwanda, kandi ko n’abateguye bakanakora jenoside bashingiye ku musingi wubatswe na PARMEHUTU.  Ibyo bikanagaragara cyane aho Leprophete isobanura ko “umurongo wa Repubulika ishingiye kuri demokarasi urangajwe imbere na MDR-Parmehutu”. Iyo ikaba imvugo ihishe kandi igasobanura byinshi.

Uwo munyapolitiki/umupadiri, agaragaza itandukaniro rya ‘MDR 59’ na ‘MDR 91’ Ngo: MDR 59 yarwaniraga ishyaka umurongo w’ibitekerezo. ‘MDR 91’ ngo yo ikaba yararwaniraga imyanya mu butegetsi. Agasobanura ko kutarwanira imyanya kwa ‘MDR 59’ byatumye idacikamo ibice kandi ntiyigurishe ku Mwami. Bati: ‘MDR 91’ yo ni ko byayigendekeye. Yari igendereye imyanya, biyitera kwigurisha iburyo n’ibumoso.”

Uko kwigurisha bavuga ni ukuba MDR yarafatanyije na FPR kurwanya MRND. Ibyo gufatanya kwa MDR na FPR barabigaya bakabibonamo ubugambanyi no kwibeshya. “Bagomba (MDR) kuba baribwiraga bati reka FPR idufashe kugamburuza Habyarimana, tuzayikubita icenga tuyigobotore, cyangwa tuyereke igihandure mu matora.”

Udatinya iyo politiki ya PARMEHUTU n’utayirwanya ni abatayizi n’abo itahekuye ngo amenye ububi bwayo n’ingaruka zayo harimo na jenoside yakorewe abatutsi kuva yatangira mu 1959 kugeza mu 1994. Kwemeza ko iyo ngengabitekerezo ntaho yagiye, ntibabeshya. Hari abakiyifite, barimo ubwanditsi bw’ibyo bitekerezo kimwe n’abari kumwe nabo.  N’ubwo abagifite iyo ngengabitekerezo ari bake kandi nta mbaraga bafite, ubuke bwabo ntibwatuma abantu birara ngo ntacyo bitwaye, kuko uburozi butaba buke.

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yarateguwe neza uhereye mu mpera z’1990. Muri iyo myiteguro, ikinyamakuru Kangura cya leta ya Juvenal Habyarimana na MRND, cyasohoye amategeko 10 yiswe ay’abahutu. Itegeko rya nyuma muri ayo, ari naryo rihatse ayandi rishimangira uruhare rw’ingabitekerezo ya Leprophete kimwe n’abandi muri aya magambo: “Revolisiyo yo muri 1959, Kamarampaka yo muri 1961 n’ingengabitekerezo y’abahutu bigomba kwigishwa umuhutu wese kandi ku nzego zose; buri muhutu agomba kwigisha iyi ngengabitekerezo; azafatwa nk’umugambanyi umuhutu wese uzatoteza undi kubera gusoma, kwigisha cyangwa gukwirakwiza iyi ngengabitekerezo.”[2]

Kuba ayo mategeko yarashyizwe ahagaragara mu mpera z’umwaka w’1990, na n’ubu iyo ngengabitekerezo ivugwa muri iri tegeko ikaba igifite abayikwizwa bakoresheje Leprophete, ni uko hari abayimize bunguri ikabayoboka, ikaba inabayobora mu mitekerereze yabo. Kumenya uruhare rw’iri tegeko ni ukureba inshuro amagambo “Hutu” n’ “ingebitekerezo” asubirwamo. Warangiza ukareba uburyo Munyangaju ayamamaza.

Ibyandikwa mu mwaka w’2013 bifitanye isano n’ibyabaye mbere kubera inyigisho. Mu mwaka w’1987 Bikindi Simon yahimbye indirimbo yiswe ‘Twasezereye’ aho yaririmbaga ko basezereye ingoma ya gihake na gikolonize. Muri iyo ndirimbo Bikindi avuga aho ibyo aririmba abivana:

  • Ndi muto cyane ibyo sinabibonye, narabibwiwe ndanabisoma;
  • Maze kubyumva ndamya Rurema yo yandinze uwo muruho;
  • Ngiyo impamvu itumye by’umwihariko njyewe nishimira ubwigenge.
  • Ndashimira rwose byimazeyo Abarwanashyaka batubohoye
  • Uwari ku isonga akaba Kayibanda, nkazirikana cyane Mbonyumutwa
  • N’izindi ntwari bari kumwe,aribo dukesha ubu bwigenge.

Ibyo yaririmbye birasobanura ibyanditswe na Kangura muri iryo tegeko rya 10 ryagenewe abahutu. Ibyo yaririmbye biranasobanura ibyo  na Leprophete bandika bamamaza.  Ni inyigisho zituruka kuri PARMEHUTU n’abarwanashyaka bayo zagombaga kwigishwa utabikoze akaba umugambanyi. Na bikindi ubwe akemeza ko ibyo yaririmbye yabibwiwe akanabisoma gusa.

Mu w’1987 Bikindi yari afite imyaka hafi imyaka 33, kuko yavutse ku itariki ya 28 Nzeri 1954. Na Ngeze wandikaga Kangura yari afite 20 kuko yavutse kuri Noheli (25 Ukuboza 1957). Abaparmehutu bogeza bose ntibanganaga nabo. Barabize barabakunda babakundisha n’abandi igihe kigeze.

Mu gihe Ngeze na Bikindi bari muri gereza, babonye abasimbura mu gutanga amasomo. Abo basimbura si abandi ni abapadiri babiri ba Diyosezi ya Cyangugu bakoresha urubuga rwabo “Umuhanuzi”. Ibi kandi na Myr.Jean Damascene Bimenyimana arabizi.


[1] Parti du Mouvement et de l’Emanciaption Hutu (PARMEHUTU) ni ishyaka ryatangijwe na Gregory Kayibanda mu mwaka w’1959

[2] Kangura No 6, Ukuboza 1990, p.8

2 thoughts on “Abapadiri ba Cyangugu bigisha PARMEHUTU mu ijambo ry’Imana

  1. Pingback: #Rwanda: Abapadiri ba #Cyangugu bashyigikiye umujenosideri #Bikindi, Gregory Kayibanda ngo yatumwe n’Imana | umuvugizi

Leave a comment